Kaminuza ya Howard nayo yateye umugongo P.Diddy

Kaminuza ya Howard nayo yateye umugongo P.Diddy

 Jun 8, 2024 - 09:16

Umuraperi P. Diddy ukomeje guhura n’ibizazane byinshi, kuri ubu na kaminuza ya Howard yemeje ko bitewe n'imyitwarire ye idahwitse, bagiye kumwambura impamyabumenyi yahakuye.

Ni amabwiriza yatangajwe n’umuvugizi mukuru w’iyi kaminuza, avuga ko bitewe n’imyitwarire idahwitse y’uyu mugabo wagaragaye mu mashusho ari guhohotera uwahoze ari umukunzi we, ubuyobozi bwa kaminuza bwategetse ko agomba kwamburwa impamyabumenyi yahawe n’iyi kaminuza mu 2014.

Umuvugizi yavuze ko ibi bizajyana no guhita basiba ahantu hose handitse amazina ye mu mpapuro z’iyi kaminuza ya Howard.

Si ibi gusa kuko bagomba guhita basesa amasezerano bagiranye mu mwaka wa 2016, yemerera P. Diddy gutanga inguzanyo ku banyeshuri biga muri iyi kaminuza, binyuze mu muryango yashinze witwa ‘Sean Combs Foundation’.

Ku ikubitiro P Diddy yari yamaze gutanga akayabo kangana na miliyoni imwe y’amadorali (Asaga miliyali y’amanyaRwanda), ayatanze nk’imfashanyo, gusa mu iseswa ry’aya masezerano, bavuze ko bagomba guhita bamusubiza aya mafaranga.

Ubuyobozi bwa kaminuza bwavuze ko basanze uyu muraperi atagikwiye icyubahiro bitewe n’imyitwarire ye yagaragaye mu mashusho idahuye n’indangagaciro n’imyizerere ya kaminuza.

Amashusho akomeje kubikira imbehe uyu muraperi, akaba ari ayafashwe ari guhohotera uwahoze ari umukunzi we Cassie Venture mu 2016, ubwo bari muri hotel.

P. Diddy agiye kwamburwa impamyabumenyi yakuye muri kaminuza ya Howard