Israel Mbonyi yahawe igihembo mu Bubiligi

Israel Mbonyi yahawe igihembo mu Bubiligi

 Jun 9, 2024 - 07:53

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi, yaraye ahawe igihembo mu gihugu cy’u Bubiligi, nk’umuhanzi ukunzwe cyane ku mugabane w’i Burayi kurusha abandi bo muri Africa y’i Burasirazuba.

Ni igitaramo cyaraye kibaye mu ijoro ryo ku wa 8 Kamena 2024, mu mujyi wa Bruxelles, mu nyubako ya ‘Dome Events Hall’.

Israel Mbonyi akaba yongeye kwerekana ko ari umuhanzi ushoboye kandi ukunzwe n’abatari bake ku Isi, ari byo byatumye ahabwa igihembo cy’umuhanzi uyoboye abandi muri Africa y’i Burasirazuba, mu gukundwa cyane i Burayi.

Iki gihembo akaba yagihawe ubwo yakirwaga ku rubyiniro, aza kugihabwa na ‘Production Team’ ari nayo yamutumiye muri iki gitaramo.

Mbere y’uko iki gitaramo kiba, byaje kugaragara ko ahantu hari hateguwe mbere hazaba hato bitewe n’uko abantu bari kugura amatike ku bwinshi, bituma habaho guhindura inyubako bajya mu yindi ngari.

Ubwo Mbonyi yajyaga guhaguruka i Kigali, amatike ya VIP yari yamaze gushira ku isoko ndetse n’andi yari asigaye akomeje gukendera.

Mbonyi akaba yaherukaga gutaramira i Burayi muri Kanama 2023. Uyu muhanzi akaba agiye kugaruka i Kigali kugira ngo akomeze imyiteguro y’ibindi bitaramo afite muri Kenya na Uganda, muri Kanama.

Israel Mbonyi yahawe igihembo cy'umuhanzi ukunzwe cyane i Burayi, kurusha abandi muri Africa y'i Burasirazuba