Ishyari Harmonize yavuze riba mu muziki wa Tanzania ryaba ritangiye kwigaragaza?

Ishyari Harmonize yavuze riba mu muziki wa Tanzania ryaba ritangiye kwigaragaza?

 Jun 23, 2024 - 18:34

Mu minsi ishize nibwo Africa y’i Burasirazuba yose yatunguwe no kubona igihangange Chris Brown abyina indirimbo ‘komasava’ ya Diamond Platnumz ikomeje guca ibintu hirya no hino ku Isi. Ni ibintu byashimishije abantu benshi by’umwihariko Diamond, gusa hari n’abandi bagiye bavuga amagambo aca amarenga ko batishimiye iki gikorwa.

Ubwo aya mashusho ya Chris Brown ari kubyina indirimbo ‘Komasava’ yajyaga hanze ku rubuga rwe rwa Tik Tok, abantu hirya no hino muri Africa bari bacitse ururondogoro dore ko byari ibintu bidasanzwe kubona umuntu nka Chris Brown ukomeye ku Isi afata umwanya akifata amashusho ari kubyina indirimbo y’umuhanzi Nyafurika nyamara nawe muri iyi minsi ari no gukora ibitaramo hirya no hino ku Isi.

Nubwo byakiriwe neza n’abantu ndetse bikaba ishema ku muziki wa Tanzania n’uwa Africa yose muri rusange, gusa Abanyarwanya baravuga ngo nta byera ngo de!

Ubwo bamwe babifataga nk’ibintu bidasanzwe, bamwe ku mbuga nkoranyambaga batangiye kuvuga ko ibi Chris Brown atabikoze kuko yakunze iyi ndirimbo cyangwa se kuba ari yo nziza muri Africa, ahubwo ibyo byose yabikoze agira ngo arangaze Abanyafurika, bitume avugwa cyane mu bitangazamakuru byaho nk’umuntu uri gukora ibitaramo.

Ku rundi ruhande na none hari abavuga ko kugira ngo abikore ari Diamond wamwishyuye amafaranga menshi kugira ngo akomeze agaragaze ko akomeye muri Africa.

Ibi birajyana n’uko mu minsi yashize ubwo Harmonize yashyiraga hanze album ye yise ‘Mziki wa mama Samia’ mu gitaramo yari yatumiyemo Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, ndetse akanayimutura, abantu ntibigeze bayakira neza nk’uko byari byitezwe.

Iyo unyujije amaso mu bitekerezo bigiye bitandukanye abantu bagiye batanga bavuga uko bakiriye iyi album, usanga umubare munini ari ushinja Harmonize kwibonekeza no gushaka kwikundisha kuri Perezida kurusha abandi bahanzi.

Abenshi ntibatinyaga no kwerura ko iyi album itabanyuze ndetse bagahamya badashidikanya ko uyu muhanzi agiye gutakaza abafana benshi bitewe nuko yakoze album atagamije kubashimisha, ahubwo agamije kwikundisha kuri Perezida gusa.

Tubibutse ko mbere y’uko Harmonize ashyira hanze iyi album ye ya gatanu, yari yatangaje ko ari yo ya nyuma ubundi agahita ava mu muziki burundu agakomereza mu mikino y’iteramakofi n’ubwo ntawahamya ko ibyo yabivuze akomeje cyangwa ari bimwe byo gutwika.

Harmonize ubwo yabazwaga impamvu ashaka kuva mu muziki, nibwo yasubije ko nta kindi cyaba kiwumukuyemo uretse ishyari ribamo gusa.

Harmonize yatangaje ko ishyari riba mu muziki wa Tanzania ari ryo rizatuma awuhagarika