Isano Davis D afitanye na Nel Ngabo ryatumye amwiyambaza mu gitaramo ke

Isano Davis D afitanye na Nel Ngabo ryatumye amwiyambaza mu gitaramo ke

 Oct 14, 2024 - 11:14

Umuhanzi Icyishaka David uzwi nka Davis D mu muziki Nyarwanda, yahishuye ko ajya guhitamo Nel Ngabo nk'umwe mu bahanzi bazamufasha mu gitaramo ke ahanini yagendeye ku isano y'amaraso bafitanye.

Davis ugeze kure imyiteguro y'igitaramo ke yise 'Shine Boy Fest' gitegerejwe na benshi aho azaba yizihiza imyaka 10 amaze mu muziki, kuri ubu amaze gushyira hanze abahanzi batatu bazamufasha muri iki gitaramo.

Uwa mbere yatangarije abantu ni umuraperi Bull Dogg, aho avuga ko yamuhisemo kuko ari umuntu wamubaye hafi kuva agitangira umuziki ndetse ahamya ko igihe cyose yamukeneye atigeze amubura.

Kugeza ubu Bull Dogg na Davis D bafitanye indirimbo ebyiri arizo Hennessy yagiye hanze mu 2018 na Bermuda yagiye hanze mu 2023.

Undi muhanzi wa kabiri kugeza ubu yamaze gutangaza ni Nel Ngabo ubarizwa mu nzu ifasha abahanzi ya Kina Music ndetse n'umuraperi Bushali.

Mu kiganiro Isibo Radar kuri Isibo FM, Davis D yahishuye ko ajya guhitamo Nel Ngabo nk'umwe mu bahanzi bazamufasha yagendeye ku isano y'amaraso bafitanye, kuko mu busanzwe abereye Nel Ngabo Nyirarume.

Yavuze ko kandi uretse n'ibyo, Ishimwe Karake Clement uhagarariye Kina Music ari nawe ureberera inyungu Nel Ngabo, ni inshuti magara na Bagenzi Bernard ukurikiranira hafi umuziki wa Davis D bityo ko kumuha Nel Ngabo atari ibintu bigoye.

Uko iminsi izagenda yicuma niko Davis D azakomeza kugenda atangaza umuhanzi umwe kuri umwe mu bazamufasha muri iki gitaramo.

Iki ni igitaramo cyagombaga kuba tariki 30 Ugushyingo 2024, gusa kubera ubusabe bw'abafana benshi byatumye kigizwaho imbere bakimurira tariki 29 Ugushyingo 2024.

Icyakora inyubako ya Camp Kigali biteganyijwe ko kizaberamo ntiyigeze ihinduka.

Davis D yahishuye ko ari Nyirarume wa Nel Ngabo