Inzira y'umusaraba Muchomante yanyuzemo kugira ngo yakire agakiza

Inzira y'umusaraba Muchomante yanyuzemo kugira ngo yakire agakiza

 Oct 16, 2024 - 15:05

Umuhanzikazi Ruseka Aline wamamaye cyane nka Muchomante, yatanze ubuhamya bw’inzira y’umusaraba yanyuzemo bigatuma yiyemeza gukizwa akareka imico mibi yose abantu ari bamuziho ku mbuga nkoranyambaga n’ubwo bamwe babimwangiye.

Uyu muhanzikazi akaba n’umubyeyi w’abana batatu wamamaye mu ndirimbo nka Postinga na Apwana yahuriyemo n’abaraperi Mapy na Dope Zilha, yahishuye ko ubuzima bwe bwahindutse aho avuga ko ubu yabaye undi muntu utandukanye n’uwo abantu bamenyereye.

Ibi yabitangaje anyuze kuri shene ye ya Youtube, aho avuga ko yagiye akora amabi menshi ku mbuga nkoranyambaga harimo kunywa inzoga agasinda ubundi agatuka abantu batandukanye, akabikora mu buryo bwo gukora iby’urubyiruko rwita ‘gutwika’, ashaka ubwamamare.

Avuga ko ari kenshi yagiye yinangingira akica amatwi yanga gukorera Imana, ariko avuga ko yaje kumunyuza mu kigeragezo kugira ngo afunguke amaso kandi byarashobotse.

Muchomante avuga ko yabonye Imana ubwo yakoraga impanuka ikomeye ari kumwe n’inshuti ze, ariko akabasha kuyirokoka nta n’igikomere agize cyangwa se ngo abe yagira ubundi bubabare.

Iyi ni impanuka yabereye muri Texas ho muri Leta Zunze Ubumwe Z’Amerika ari naho atuye, ubwo yari yasohokanye n’inshuti ze bakanywa inzoga nyinshi bagasinda kandi baragombaga no gutwara imodoka kugira ngo babashe gutaha.

Bitewe n’uko bari banyweye inzoga nyinshi, byatumye uwari utwaye imodoka arenga umuhanda agonga ipoto y’amashanyarazi  biteza ikibazo cy’ibura ry’umuriro muri uwo mujyi mu buryo butunguranye.

Avuga ko yabonye urukundo Imana imufitiye ubwo yasohokaga mu modoka nta gikomere afite ku mubiri ndetse nta n’ububabare na buke afite, nyamara bagenzi be bari kumwe barenze batatu batarabashije kuyirokoka.

Muchomante n'inshuti ze bakoze impanuka avamo ari muzima

Muchomante yaje gufatwa arafungwa azira gutwara imodoka yanyweye ibisindisha, ndetse nyuma y’igihe gito yaje kurekurwa arataha.

Nyuma yo kunyura muri ibyo byose, Muchomante avuga ko ubu yemeye gukizwa agakorera Imana ndetse no kugenda ahamiriza abantu ubuntu n’urukundo rwayo mu gihe cyose akiri muzima.

Nyuma yo gukora imapnuka, Muchomante yatawe muri yombi azira gutwara imodoka yanyweye inzoga

Yagiye aterwa imijugujugu mu rugendo rwe rwo gukizwa

Muchomante yavuze ko ubwo yabwiraga abantu ko yatangiye inzira y’agakiza, batangiye kumutera imijugujugu bavuga ko ibyo byose ari kubikoreshwa n’agahinda gakabije nk’uko yabitangaje mu kiganiro yakoreye kuri Instagram ye (Live).

Uyu muhanzikazi wigeze kugera ku rwego rwo gukurikirwa n’abasaga ibihumbi 500 ku rubuga rwa Instagram, avuga ko nyuma yo guhindura uwo yari we mbere abantu batangiye kumucikaho ndetse bamwe bahagarika kumukurikira, aho kuri ubu asigaye akurikirwa n’abantu basaga 23,000 bonyine.

Yavuze ko kandi atazahindura izina ‘Muchomante’ abantu bamumenyeyeho ubwo yari agikora bimwe mu bikorwa biteye isoni, kuko n’ubundi iri zina risobanura akazi akora ko guteka.

Icyakora avuga ko hari igihe kizagera agasiba amashusho yose ya kera ari ku mbuga nkoranyambaga ze, gusa avuga ko muri iki gihe akiyakeneye kuko ubu ari igihamya cy’uko yahindutse undi muntu.

Muchomante avuga ko ubu yamaze kwakira agakiza, yiyemeza gukorera Imana