Impamvu yiswe icyumba cy’amategeko, gahunda y’igitaramo n’amashusho: Riderman na Bul Dogg batangaje byinshi kuri album yabo

Impamvu yiswe icyumba cy’amategeko, gahunda y’igitaramo n’amashusho: Riderman na Bul Dogg batangaje byinshi kuri album yabo

 Jun 3, 2024 - 06:49

Album ‘icyumba cy’amategeko’ y’abaraperi babiri, Riderman na Bull Dogg, ikomeje kunyura abantu benshi batandukanye kubera ubuhanga buyirimo. Nyuma y’uko ibitekerezo bibaye byinshi, abantu basaba igitaramo cyo kumurika iyi album ndetse n’amashusho yazo, baje gutangaza gahunda ihari.

Kuva batangaza indirimbo zizaba zigize iyi album, abantu batangiye kugira amatsiko menshi bibaza uko zizaba zimeze ndetse wasangaga ari byo byihariye imbuga nkoranyambaga.

Ubwo yajyaga hanze kuri uyu wa gatanu, ku mbuga nkoranyambaga nta yindi nkuru uri gusangaho yiganje cyane, uretse izishimagiza Riderman na Bull Dogg bakoze album irimo Hip Hop y’umwimerere, ibyari bimaze igihe bitaboneka.

Muri uko kubashima cyane kandi, abenshi bakomeje kwibaza ibibazo bitandukanye ku mpamvu bayise ‘Icyumba cy’amategeko’, bakibaza niba hari amashusho y’izi ndirimbo ateganywa ndetse abenshi bagahuriza ku gusaba ko hategurwa igitaramo cyo kuyimurikira abantu ku mugaragaro.

Mu kiganiro Bull Dogg na Riderman bagiranye na The Choice Live, bahishuye impamvu bahisemo kuyita iryo zina ndetse bagaruka kuri gahunda y’amashusho no gukora igitaramo.

Bavuze ko bahisemo kuyita ‘icyumba cy’amategeko’ kuko bashakaga guca impaka, kandi impaka ziciribwa mu cyumba cy’amategeko (Urukiko). Bavuga ko bashakaga guca impaka z’abavuga ko Hip Hop y’umwimerere yazimye ndetse n’abahoze bayiyoboye mu myaka yo hambere batakiyitayeho. Impaka baziciye ubwo bashyiraga hanze iyi album irimo Hip Hop gusa, bongera kwerekana ko bahari kandi biteguye kuyigarura.

Bati “Twashakaga guca impaka, kandi impaka ziciribwa mu cyumba cy’amategeko.”

Ku bijyanye no gutegura igitaramo cyo kumurika iyi album, bavuze ko ibitekerezo by’abantu babasaba gukora igitaramo bakomeje kubibona, kandi ko na bo iyo gahunda barayifite ndetse batangiye no kubitekerezaho ku buryo mu minsi iri imbere barabibatangariza, ariko ubu icyo bagiye kubanza gutunganya ni amashusho yazo.