Impamvu ibitaramo bya Taylor Swift biri kwitabirwa cyane

Impamvu ibitaramo bya Taylor Swift biri kwitabirwa cyane

 Jun 8, 2024 - 07:02

Taylor Swift ni umwe mu bahanzi bakomeje gukora amateka ku mugabane wa America n’u Burayi, mu bitaramo ari kuhakorera yise ‘Eras Tour’, aho amatike arimo gushira rugikubita, ibiri guteza impaka hibazwa ibanga yaba akoresha.

Taylor Swift ni umwe mu bahanzikazi bazi kuririmba neza kandi bijyana no kuba azi gucuranga ibikoresho bitandukanye nka guitar na piano, kimwe mu bintu baba bifuza kuza kumurebera ku bwinshi.

Taylor kandi ni umuhanzikazi uzi neza agaciro k’umufana we, aho ari cyo kintu aba yitayeho cyane mbere y’ibindi byose. Iki ni kimwe mu bintu bikomeza gusunikira abantu kuza mu bitaramo bye.

Muri ibi bitaramo bya ‘Eras Tour’, yongeye kwerekana ko abakunzi be ari ab’agaciro kanini kuri we mbere y’ibindi byose, aho adatinya guhagarika kuririmba mu gihe abonye hari umufana ugize ikibazo, kugira ngo abanze amufashe gikemuke abone gukomeza kuririmba.

Mu gitaramo aherutse gukorera mu gihugu cy’u Bufaransa, mu mujyi wa Lyon, naho yagaragaje ubumuntu ubwo yahagarikaga kuririmba akabanza kwakira ubufasha umufana we yabonaga utameze neza, yongera kuririmba nyuma y’uko abonye ubufasha.

Muri iki gitaramo kandi, bitewe n’ubwinshi bw’abantu benshi bari bakitabiriye, byatumye hazamo ubushyuhe bwinshi ariko uyu muhanzikazi aza gufata umwanya ahagarika kuririmba kugira ngo abafana be bahabwe amazi babashe kugabanya ubushyuhe bwari muri iyo nyubako.

Mu ijoro ryakeye mu gitaramo yaraye akoreye mu gihugu cya Scotland, mu mujyi wa Edinburgh, yongeye guhagarika igitaramo kugira ngo umufana we yabonaga imbere utameze neza abanze ahabwe ubufasha, ndetse avuga ko mu gihe atarafashwa adashobora kongera kuririmba kandi ko yabikora ijoro ryose.

Yagize ati “Tugiye gukomeza kwivugira kugeza igihe abantu bari imbere yanjye babonye ubufasha. Ibi nabikora ijoro ryose.”

Nyuma y’uko Taylor Swift amenyeshejwe ko uyu mufana we yahawe ubufasha n’abaganga, nibwo yongeye kwegura guitar ye yongera kuririmba. Ibi kandi si aha gusa yabikoze, kuko amaze kubikora mu bihugu bitandukanye amaze gutaramiramo nko mu mujyi w’i Madrid n’ahandi.

Taylor Swift akaba agiye gukorera ibitaramo bitatu muri uyu mujyi, aho bizarangira tariki 9 Kamena 2024.