Imirwano yongeye kwaduka mu burasirazuba bwa Kongo

Imirwano yongeye kwaduka mu burasirazuba bwa Kongo

 Nov 12, 2022 - 07:20

Nyuma y'icyumweru cy'agahenge, mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, hongeye kwaduka imirwano.

Ku wa Gatanu ni ukuvuga ku munsi w’ejo hashize, hongeye kwaduka imirwano mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo hagati y’umutwe w’inyeshyamba za M23 n’ingabo za Kongo, nk’uko, amakuru  Reuters abivuga.

Imirwano yari imaze hafi icyumweru cyose isa n’igenjeje amaguru make, kuva ku bitero M23 iheruka gutera mu mpera z’Ukwakira. Uyu mutwe w’inyeshyamba wongeye kugarukana imbaraga nyinshi muri uyu mwaka, bituma abantu bagera ku bihumbi icumi bahunga ingo zabo, nyuma yo kwigomeka kwa mbere gukomeye muri 2012, na 2013

Iyi mirwano yateje amakimbirane muri diplomasi hagati ya Kongo n’u Rwanda. Kongo irushinja ko rushyigikiye M23. Ariko u Rwanda rubihakana rwivuye inyuma

Umusirikare mukuru utarashatse ko izina rye ritangazwa yagize ati: “Ubu turi kurasa ibirindiro byabo kandi tugiye kugarura uduce tugenzurwa na M23”.

Mu gitondo cyo ku wa Gatanu, imirwano yibasiye uduce twinshi muri Rutshuru, mu burasirazuba bwa Kongo mu majyaruguru ya Kivu. Imirwano imwe yabereye muri parike y’igihugu y'ibirunga hafi y’imijyi ya Kiwanja na Rutshuru, nk’uko byatangajwe  n'abasivili na M23.

Umuvugizi w’ingabo za Congo mu majyaruguru ya Kivu we yanze kugira icyo atangaza.

Umwe mu bayobozi ba M23, Bertrand Bisimwa, ku rubuga rwa Twitter yavuze ko imirwano yongeye gutangira kandi ashinja ingabo za Kongo gukorana n’undi mutwe w’inyeshyamba,FDLR, hamwe n’izindi nterahamwe zitandukanye. Congo yahakanye amakuru yo kuba ishyigikira FDLR.

Haherutse kuba ibiganiro ku mpande zombi, u Rwanda na Kongo, bigamije guhosha amakimbirane akomeje gufata indi ntera.

Inkuru bifitanye isano 

https://www.thechoicelive.com/indege-ya-congo-yavogereye-u-rwanda

https://www.thechoicelive.com/drc-ambasaderi-wu-rwanda-yirikanwe

https://www.thechoicelive.com/drc-urubyiruko-rwatangiye-kwinjizwa-mu-gisirikare