Ikibazo cy'amatike y'igitaramo cya Taylor Swift cyageze muri Sena

Ikibazo cy'amatike y'igitaramo cya Taylor Swift cyageze muri Sena

 Nov 24, 2022 - 14:13

Nyuma y'uko igurishwa ry'amatike y'igitaramo cya Taylor Swift rijemo akavuyo, bamwe bagasigara bifashe ku gahanga, Sena y'Amerika yamaze kwinjira muri iki kibazo.

Komite idasanzwe ya Sena y'Amerika izakora iburanisha kugira ngo isuzume ubunyamwuga buke mu bucuruzi bw’itike, nyuma y’uko ibihumbi by’abafana ba Taylor Swift basigaye bijujuta nyuma yo gutenguhwa n’abacuruzi bacuruza amatike kuri interineti.

Ikibazo cy'akavuyo na serivisi mbi byagaragaye mu icuruzwa ry'amatike y'igitaramo cya Taylor Swift mu cyumweru gishize, cyamaze kugera muri sena[Dailymail]

Ibi bije nyuma y’amakuru avuga ko serivisi zangaga cyangwa se zigatinda ku rubuga rwa Ticketmaster, rwacuririzwagaho amatike y’igitaramo cya Taylor Swift, bigatuma ku wa Kane ushize, abafana badashobora kugura amatike yo kubinjiza muri Eras Tour, uruhererekane rw’ibitaramo by’uyu muririmbyi wa pop, biteganyijwe umwaka utaha.

Iyi sosiyete yaje guhagarika igurishwa rusange ry’amatike muri Amerika, ivuga ko nta matike ahagije yahaza umubare w’abayashaka, kuko ari benshi bidasanzwe.

Ticketmaster yahagaritse igurishwa rusange ryari riteganyijwe ku wa Gatanu ushize ivuga ko umubare w'abashaka amatike wamaze kurenga uwo bateganyije[Dailymail]

Byari biteganijwe ko kugurisha amatike rusange byari gufungurwa bukeye bwaho kuwa Gatanu nyuma yo kugenzura amatike yamaze kugurishwa mu kiciro cya mbere, ariko bitunguranye, Ticketmaster ihagarika igurisha rusange.

Senateri Amy Klobuchar yavuze ko ibyabaye byateje ikibazo ku masoko agurisha amatike, ku buryo bugaragara cyane, bityo ko we na Senateri mugenzi we Mike Lee biteguye guhata ibibazo.

Madamu Klobuchar yagize ati:”Mu cyumweru gishize, ikibazo cy’ubunyamwuga buke ku masoko acuruza amatike cyaragaragaye cyane, ubwo urubuga rwa Ticketmaster rwatengushye ibihumbi amagana by’abafana bari bizeye kugura amatike y’ibitaramo.

Ati: “Amafaranga menshi, kugenda biguru ntenge, no guhagarika urubuga abakiriya bahuye nabyo, byerekana uburyo Ticketmaster yihariye isoko, ndetse idahura n’igitutu icyo ari cyo cyose cyatuma ihora ishishikajwe no guhanga udushya no kuzamura urwego.

Taylor Swift we avuga ko ntacyo yabona yavuga kuko yari yijejwe ko Ticketmaster ifite ubushobozi bwo kugurisha amatike menshi ashoboka [Dailymail]

Ati: “Niyo mpamvu hazabo guhata ibibazo bamwe, kugira ngo twerekane uburyo kwikubira mu myidagaduro no mu igurishwa ry’amatike, bigira ingaruka abakiriya ndetse n’abahanzi.

Ati: “Iyo nta gitutu gishimangira serivisi nziza n’ibiciro byiza, twese duhura n’ingaruka.”

Nyuma yaje kongera kuri Twitter ko na Taylor Swift ubwe, iki kibazo cyamurenze.

Ku rundi ruhande, Lee we yongeyeho ati: “Abaguzi b’Abanyamerika bakwiriye inyungu ziva mu ihatana ku masoko yose, kuva ku ntangiriro kugeza ahabereye ibitaramo.”

Ati: “Ntegerezanyije amatsiko gukoresha ububasha bwa komite ishinzwe kugenzura, menya neza ko umuco wo kwikubira no  guheza bitahungabanya uruganda rw’imyidagaduro rwari rukirimo kurwana no gukira ingaruka za guma mu rugo.”

Itariki y’iburanisha n’abatangabuhamya bizatangazwa nyuma.

Eras Tour, ni yo ya mbere Taylor Swift ateguye kuva mu mwaka wa 2018[Dailymail]

Nyuma y'ikibazo cya Ticketmaster, Swift yagaragaje uburakari no gucika intege kubera amasaha  abafana bamaze bagerageza kugura amatike.

Ashyira inkuru kuri Instagram, yaranditse ati: “Ntabwo ngiye kwitwaza umuntu uwo ari we wese kuko twababajije(Ticketmaster) inshuro nyinshi, niba bafite ubushobozi bwo kugurisha amatike menshi ashoboka, batwizeza ko babishoboye.”

Ati: “Biratangaje rwose kubona abantu miliyoni 2.4 babonye amatike, ariko birambabaza kubona benshi muri bo byabasabye kurwana inkundura kugira ngo bayabone.”

Taylor Swift yijeje abafana be bagizweho ingaruka n'iki kibazo bakabura tike, ko azabaha andi mahirwe na bo akabashimisha[Dailymail]

Mu babuze amahirwe yo kugura amatike, Swift yavuze ko yizeye kuzagerageza ubundi buryo bahurira hamwe maze akabaririmbira.

 Eras Tour biteganyijwe ko izatangira ku ya 17 Werurwe, umwaka utaha, Glendale, muri Arizona.