Ibyamamare byitabye Imana biguye ku rubyiniro

Ibyamamare byitabye Imana biguye ku rubyiniro

 Jun 7, 2024 - 09:54

Kuva mu kinyejana cya 19, mu ruganda rw'imyidagaduro hakomeje kugenda humvikana abahanzi batandukanye bagiye bapfa mu buryo butunguranye baguye ku rubyiniro, nyamara baba baje ari bazima nk'umuraperi Costa Titch uherutse kwitaba Imana n'abandi.

Dore bimwe mu byamamare byagiye byitaba Imana mu buryo butunguranye baguye ku rubyiniro:

Costa Titch

Umuraperi Costa Titch ukomoka mu gihugu cya South Africa, yitabye Imana ku myaka 28 y’amavuko,  mu ijoro ryo ku wa 12 Werurwe 2023, ubwo yari ari gutaramira abitabiriye igitaramo cyaberaga mu mujyi wa Johanesburg, muri South Africa, mu gitaramo bise ‘Music Festival’nk’uko byamejwe n’umuryango we. Uyu musore ubwo yajyaga ku rubyiniro nta kibazo yari afite gusa ubwo yari ageze hagati aririmba yaje guhita yikubita hasi arapfa. Uyu musore yamenyekanye mu ndirimbo nka Super star, Just do it,  Ma gang n’izindi.

Papa Wemba

Jules Shungu Webadio ukomoka mu Congo, yamenyekanye mu muziki nka Papa Wemba, na we ni umwe mu bahanzi b’abahanga bitabye Imana baguye ku rubyiniro.

Ubwo uyu mugabo yari ari kuririmba mu gitaramo I Abidjan muri Ivory Coast mu 2016, abantu batunguwe no kubona yituye hasi gusa ku bw’amahirwe make, abaririmbyi, abacuranzi be n’ababyinnyi be ntibashobora kumuramira, ahita yitaba Imana. Yamenyekanye mu ndirimbo nka Yolele, Nakookite n’izindi.

Joana Sainz Garcia

Joana wari umuririmbyikazi n’umwanditsi w’indirimbo yatabye Imana  muri Nzeli 2019, azize iturika ry’igisasu ryabereye muri Spain, aho yari yakoreye igitaramo. Yamenyekanye mu ndirimbo nka Fake love n'izindi.

Gordon Reid

Gordon ukomoka muri Scott, wari umukinnyi w’ikinamico, yitabye Imana mu Ugushyingo 2003, ubwo yakiniraga ikinamico imbere y’imbaga y’abantu mu mujyi wa London, mu gitaramo cyitwaga ‘Finborough Theatre’ aza gufatwa n’umutima ahita yitaba Imana.

Juan Carlos Farmell

Juana Carlos, umuririmbyi wo muri Leta Zunze Ubumwe za America, yitabye Imana muri Gicurasi 2023, azize indwara y’umutima ubwo yari mu gitaramo mu mujyi wa New York. Yamenyekanye mu ndirimbo nka Fotographia, Control control n’izindi.