General wa Iran ni maneko wa Israel

General wa Iran ni maneko wa Israel

 Oct 13, 2024 - 19:39

Benshi baguye mu kantu by'umwihariko muri Iran nyuma y'inkuru ivuga ko Gen. Esmail Qaani wayoboraga umutwe wa Quds Force wo muri Iran ari intasi y'Urwego rw'Ubutasi rwa Israel Mossad.

Gen. Esmail Qaani Inkuru ye yatangiye kugarukwaho mu Cyumweru cyashize ubwo Israel yivuganaga umuyobozi wa Hezbollah Hashem Safieddine kandi yicirwa aho yari guhurira na Gen.Qaani mu Majyepfo ya Beirut muri Libani.

Nyamara rero, mu buryo burimo urujijo, Gen.Qaani yasubitse inama yari guhuriramo na Hashem Safieddine mu gihe Safieddine we yari yageze aho igomba kubera. Ako kanya akimara kumuhakanira, indege za Israel zahise zimurasaho ibisasu aricwa.

Ntabwo ari ibyo gusa, kuko Sayyed Hassan Nasrallah wayoboraga Hezbollah, nawe yishwe amaze kuvugana na Gen.Qaani mu Cyumweru cya mbere Israel itangije intambara kuri Hezbollah.

Mbere yabo kandi, umuyobozi w'umutwe wa Hamas Ismail Haniyeh nawe yiciwe i Tehran aturikijwe na bombe yari kuburiri yarayeho, nyamara Gen.Qaani niwe wari ushinzwe kugenzura aho Haniyeh yari kurara.

Guhera mu Cyumweru cyashize ubwo Hashem Safieddine yicwaga, Gen.Qaani nawe yahise abura ku itumanaho rwose haba muri Tehran no muri Beirut, batangira gukeka ko yaba yarishwe.

Nyamara rero, ibinyamakuru birimo The Sun, Jerusalem Post n'ibindi, byaje gukandagira amakuru avuga ko uyu Gen ari guhatwa ibibazo na Iran bakeka ko ari intasi ya Israel, akaba ari we uri inyuma yo kwicwa kw'abayobozi hafi ya bose ba Hezbollah.

Gen.Qaani ntabwo ari ari Jenerali ubonetse wese, kuko ayobora umwe mu mitwe itanu y'igisirikare cya Iran gishinzwe kurinda impinduramatwara muri icyo gihugu 'Islamic Revolutionary Guard Corps.'

Gen.Qaani yayoboraga umutwe witwa 'Quds Force' ushinzwe ubutasi no gutegura ibitero mu mahanga no gufasha imitwe yose ifashwa na Iran irimo: Hezbollah, Hamas, Houthis n'indi myinshi.

Yageze mu buyobozi bw'uyu mutwe guhera mu 2020 asimbuye Gen Qassem Soleimani wari umaze kwivuganwa n'Abanyamerika.

Iyi ni inkuru ikomeje guca igikuba muri Iran, cyane ko bari mu ihangana rikomeye na Israel biteguye ko isaha n'isaha yabavunderezaho ibisasu bya misile ibishyura ibyo baheruka kuyisukaho.

Ni mu gihe kandi imitwe batera inkunga na yo imerewe nabi mu ntambara na Israel haba muri Gaza, Libani yewe no muri Yemen.

Icyakora yaba ku ruhande rwa Tehran ndetse na Tel Aviv, ntacyo baratangaza kuri iyi nkuru yaciye igikuba mu burasirazuba bwo hagati.

Gen.Qaani arakekwaho kuba intasi ya Israel