Eric Omondi nyuma yo gufungurwa yanze kuva ku izima

Eric Omondi nyuma yo gufungurwa yanze kuva ku izima

 Jun 22, 2024 - 19:14

Nyuma y’uko umunyarwenya Eric Omondi atawe muri yombi afatiwe mu myigaragambyo ariko nyuma akaza kurekurwa, yakomeje kugaragaza ko adateze kuva ku izima ngo ashyigikire leta, yongera kwihanangiriza Perezida William Ruto.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu washize nibwo amashusho yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza umunyarwenya Eric Omondi atabwa muri yombi n’inzego zishinzwe umutekano muri Kenya.

Omondi akaba yarafashwe ubwo yari mu myigaragambyo n’abandi baturage hafi y’inyubako y’Inteko Nshingamategeko bari kwamagana ishyirwa mu bikorwa ry’itegeko rizamura imisoro ku baturage.

Ubwo abagize umuryango we barimo n’umugore we bajyaga kuri polisi gusaba ko bamurekura agataha bagakomeza gahunda zo gushyingura murumuna we Fred Omondi uherutse kwitaba Imana, bakubiswe n’inkuba ubwo babwirwaga ko batazi aho ari, ndetse batigeze banamufunga nyamara amashusho bamufata ahari.

Mu masaha y’umugoroba nibwo yaje kurekurwa ajya kwifatanya n’abandi mu gitaramo cyateguwe ngo bizihize ubuzima bwa nyakwigendera Fred Omondi, mu gitaramo cyiswe ‘Last laugh’.

Ubwo bari muri iki gitaramo, Eric Omondi yanze kuripfana yongera guha ubutumwa Perezida William Ruto amwihaniza kudahirahira asinya ku mpapuro yemeza ishyirwa mu bikorwa ry’iryo tegeko rizamura imisoro ku baturage.

Eric Omondi udatinya kwereka leta ko ikora ibikorwa bibi bipyinagaza abaturage kandi bigaragara ko batitaye ku buzima bwabo, akomeje guterwa ingabo mu bitugu n’abantu batandukanye barimo na Tanasha Donna uri mu Rwanda nk’uko yaraye abihamije mu kiganiro yagiranye na The Choice Live.

Eric Omondi nyuma yo gufungurwa yihanangirije Perezida William Ruto kudasinya ku mpapuro zishyira mu bikorwa itegeko rizamura imisoro