Elon Musk akomeje kuba biryuwiziritse

Elon Musk akomeje kuba biryuwiziritse

 Nov 17, 2022 - 09:06

Umuherwe uherutse kugura Twitter, Elon Musk, akomeje gusaba abakozi be gukora agatunambwene.

Ku wa Gatatu ni ukuvuga ku munsi w'ejo hashize, umuyobozi mushya wa Twitter, Elon Musk, yoherereje ubutumwa bakozi bayo ku isi yose, abasaba ko biyemeza gukora amasaha menshi y’umurengera ndetse bagakoresha imbaraga nyinshi, cyangwa bakirukanwa mu mezi atatu, niba batabyemeye, cyangwa ngo bashyigikire icyerekezo cye cya Twitter 2.0.”

Twitter yatanze iyi gasopo yoherejwe mu gicuku, nyuma y’uko Musk yari amaze kwirukana abayobozi bakuru ba Twitter, akirukana kimwe cya kabiri cy’abakozi bakora umunsi wose, ndetse akanagabanya umubare w’abashoramari bakorana n’ikigo cya Twitter bitabanje gutegurwa. Muri iki cyumweru, yirukanye kandi aba-engineers b’inararibonye kuri Twitter nyuma yo kumunegura ku karubanda.

Kimwe na ya mihini mishya itera amabavu, Elon Musk, akomeje kwirukana benshi kuva yagura urubuga rwa Twitter.

Kuva Musk yafata Twitter ku ya 28 Ukwakira, yatangaje impinduka zikomeye ziteganijwe kuri Twitter. Impinduka imwe yashimangiye ni uko Twitter Blue verification (akamenyetso k’ubururu kashyirwaga ku konte za Twitter ziri verified), igombaga kuvaho, ahubwo ako kamenyetso kakajya kishyurwa amadorari 7.99 ku kwezi kugira ngo gashyirwe kuri konti y'umuntu runaka.

Serivisi yo kwiyandikisha utanze amadorari 7.99($ 7.99) ku kwezi, yemerera abantu kwishyura kuri ka kamenyetso k’ubururu, kari gasanzwe kagaragaza konti yagenzuwe cyangwa yemewe(verified account).

Ubu Musk arateganya gusohora ku mugararagaro Twitter Blue Verified ivuguruye ku ya 29 Ugushyingo.

Dore ubutumwa Elon Musk yoherereje abakozi ba Twitter ku wa Gatatu, ku munsi w’ejo, abinyujije kuri Email, nk’uko tubikesha ikinyamakuru CNBC.

Aho ivuye: Elon Musk

Yohererejwe: Ikipe [ya Twitter]

Subj: A Fork in the road

Itariki: 16 Ugushyingo 2022

Kujya imbere, kugirango twubake Twitter 2.0 kandi dutsinde muri iyi si irushaho kugenda isaba guhatana, tuzakenera gukomera cyane. Ibi bivuze gukora amasaha menshi, no gukorera ku muvuduko mwinshi. Gusa imikorere idasanzwe ni yo izatuzamura mu rwego.

Niba uzi neza ko ushaka kuba muri Twitter nshya, nyamuneka kanda yego kurubuga rukurikira:

[Link yakuwemo]

Umuntu wese uzaba utabikoze bitarenze saa kumi n’imwe z’umugoroba ejo ku wa Kane, azahabwa azirukanwa m mezi atatu.

Icyemezo icyo ari cyo cyose wafata, urakoze kubikorwa byawe biteza imbere Twitter.

Elon

Uyu muherwe Elon Musk usanzwe anafite ibindi bigo bikomeye birimo, SpaceX, na Tesla, yaguze Twitter mu kwezi gushize, ayiguze akayabo ka miliyari 44 z'Amadorari.