Eddy Kenzo yarase amashimwe Jose Chameleone

Eddy Kenzo yarase amashimwe Jose Chameleone

 Jun 20, 2024 - 13:28

Umuhanzi akaba n’umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abahanzi muri Uganda, Eddy Kenzo, yagaragaje ko Jose Chameleon ari umuhanzi ugomba kubahwa cyane nk’umuntu w’umuhanga wagize uruhare rukomeye mu kuzamura umuziki wa Uganda.

Eddy Kenzo avuga ko Jose Chameleon yakoze ibikorwa byinshi by’indashyikirwa ndetse ashyira itafari ku muziki wa Uganda kugira ngo ube ugeze aho uri ubu.

Avuga ko ibyo bikorwa yakoze agomba kubyubahirwa ndetse akabihemberwa.

Uretse kubivuga nk’umuyobozi, Kenzo avuga ko n’ubusanzwe Chameleon ari umuntu akunda cyane ibyo akora ndetse n’imyitwarire ye.

Ati “Nkunda uwo ari we, ibyo yaduhaye ndetse n’ibyo agikomeje kuduha.”

Eddy Kenzo kandi avuga ko hagiye gupangwa uburyo bategura igitaramo cy’imbaturamugabo kisumbuye ku cyo baherutse gukor aho bazaba bizihiza imyaka 25 Chameleon amaze mu muziki.

Eddy Kenzo avuga ko uruhare Jose Chameleon yagize ku iterambere ry'umuziki wa Uganda akwiye kubyubahirwa no kubihemberwa