DRC: Ibiganiro bigamije guhagarika imirwano byahuje Perezida Kagame na Kenyatta byagenze neza

DRC: Ibiganiro bigamije guhagarika imirwano byahuje Perezida Kagame na Kenyatta byagenze neza

 Nov 19, 2022 - 08:27

Perezida w'u Rwanda na n'uwahoze ari Perezida wa Kenya, Kenyatta, baganiriye ku kibazo k'itambara iri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, ndetse ibiganiro byavuyemo ikintu gifatika.

Uwahoze ari Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta n’umuyobozi w’u Rwanda, Paul Kagame, bemeranyije ku bisabwa kugira ngo inyeshyamba za M23 zihagarike imirwano ndetse zive mu turere zafashe mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC), nk’uko Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) ubitangaza.

Ku munsi wa ejo ku wa Gatanu, EAC yatangaje ko Kenyatta na Kagame bombi ku murongo wa telefoni bumvikanye ku bijyanye no guhagarika imirwano bidatinze. Icyiciro cya kabiri cy’ibiganiro kizabera mu murwa mukuru wa Angola Luanda mu cyumweru gitaha.

Umunyamakuru wa Al Jazeera, Malcolm Webb, yavuze ko nyuma y’ibi biganiro bizabera muri Angola, abantu bategereje kureba niba koko M23 n’ingabo za leta ya congo bazahagarika imirwano.

Yongeyeho ko Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Kenya na yo yemeje ibi biganiro ku murongo wa telefoni hagati ya perezida w’u Rwanda na Kenyatta, ushinzwe guhuza ibiganiro by’amahoro hagati ya DRC n’imitwe yigometse.

Webb Yagize ati: “Barwanye no mu masaha 12 ashize. Hari amakuru avuga ko amasasu na bombe bikomeje kugenda byumvikana. Ntituramenta niba koko bazava muri utwo turere mbere y’ibiganiro, biteganijwe gutangira mu gitondo cyo ku wa mbere."

Imirwano hagati ya M23 n'ingabo za Leta yongeye kwaduka mu minsi ishize, mu gihe M23 yigaruriye uduce tumwe na tumwe mu Kivu ya Ruguru.

Abarwanyi ba M23 bungutse byinshi mu byumweru bishize, ndetse bakomeza kogoga Goma mu gihe imirwano n’ingabo za leta ikomeje.

Bagabye ibitero bitatu bikomeye kuva muri Werurwe, n'ibiheruka, guhera mu mpera z’Ukwakira, byahitanye abantu babarirwa mu magana ndetse abagera hafi ku 200,000 bakurwa mu byabo.

Iyi mirwano yatumye amakimbirane ya diplomasi hagati ya DRC n’u Rwanda akomeza kuzamuka. Kinshasa yagiye ikomeza gushinja Kigali gushyigikira inyeshyamba. U Rwanda ruhakana icyo kirego. Mu kwezi gushize, DRC yirukanye ambasaderi w’u Rwanda kubera iki kibazo.

Kenyatta yasuye DRC mu ntangiriro z’iki cyumweru nk'intumwa ya EAC. Yagize inama i Kinshasa anasura abimuwe muri Goma, kubera  imirwano ya M23 n'ingabo za Leta.

Imirwano iri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, imize guhitana amagana y'abaturage, ndetse ibihumbi hafi 20 bamaze kuva mu byabo[photo by AP]

Perezida wa Angola, Joao Lourenco, yahuje inama ya mbere hagati ya DRC n’abayobozi b’u Rwanda mu ntangiriro z’uku kwezi.

Umuvugizi wungirije wa Perezida wa Kongo, Felix Tshisekedi, yatangarije Reuters ati: “Birashimishije kubona Paul Kagame amenya ko ashobora kugira ingaruka kuri M23.”

Yongeyeho ati: “Reka tubitege amaso.”

Umuvugizi wa guverinoma y’u Rwanda ntabwo yahise ashaka kigira icyo abivugaho.

Inkuru zifitanye n'iyi

https://www.thechoicelive.com/drc-urubyiruko-rwatangiye-kwinjizwa-mu-gisirikare

https://www.thechoicelive.com/drc-ambasaderi-wu-rwanda-yirikanwe.

https://www.thechoicelive.com/indege-ya-congo-yavogereye-u-rwanda