Dj Maphorisa arashinja aba Djs bo muri Nigeria kubishya injyana ya Amapiano

Dj Maphorisa arashinja aba Djs bo muri Nigeria kubishya injyana ya Amapiano

 Feb 20, 2024 - 21:12

Umuhanga mu kuvanga imiziki akaba n'umuhanzi, Dj Maphorisa, yatunguye benshi, nyuma yo kuvuga ko aba Djs bo mu gihugu cya Nigeria bica nkana injyana y'amaopiano.

Umwe mu bahanga mu kuvanga imiziki, umunya-South Africa, Dj Maphorisa, yikomye bagenzi be bo mu gihugu cya Nigeria, avuga ko bangiza injyana ya Amapiano, kubera uburyo bayicurangura ku muvuduko wo hejuru( high music tempo), bikangiza umwimerere w’iyi njyana.

Dj Maphorisa yikomye aba Djs bo muri Nigeria 

Aganira n’itangazamakuru ry’iwabo, Maphorisa yavuze ko aba Djs bo muri Nigeria bacurangira injyana ya Amapiano muri MBP(Music Per Minute) ya 160, igipimo avuga ko cyangiza uburyohe bw’iyo njyana.

DJ Maphorisa yavuze ibi mu gihe injyana ya Amapiano ari imwe mu njyana zikunzwe na benshi muri Nigeria.