Ibi yabigarutseho mu gitaramo baherutse gukora cyari kigamije kongera kubahuza nk’itsinda rya Blu3 nyuma y’imyaka 15 batandukanye, mu gitaramo bise ‘Blu3 Reunion Concert’.
Cindy yavuze ko ubwo iri tsinda ryari rimaze gutandukana buri wese agiye kwikorana, Mc Kats ari umuntu wamubaye hafi cyane muri urwo rugendo rutari rworoshye rwo gutagira kwikorana ku giti cye kandi nta mafaranga afite.
Avuga ko yigeze gutegura igitaramo ariko ahiga umuntu wamuyoborera igitaramo ku buntu bitewe n’ikibazo cy’amafaranga yari afite ariko bose bakamutera utwatsi.
Ubwo byari bimaze kumucanga nibwo Mc Kats yaje akamwegera akamwizeza kumufasha ku buntu ndetse kuva icyo gihe yatangiye kujya amuyoborera ibitaramo ku buntu, akamufasha no kumenyekanisha indirimbo ze.
Ati “Igitaramo cyanjye cya mbere kuko nta mafaranga nari mfite, nashakaga umuntu wanyoborera igitaramo ku bw’ubufasha ariko nabuze n’umwe.
“Mc Kats yaranyegereye ambwira ko anyizereramo kandi ko agiye kumfasha kunyoborera igitaramo ndetse mu gitondo ntiyigeze ampamagara ansaba ko namwishyura.”
Cindy avuga ko ibyo Mc Kats yamukoreye byose ari umwenda amurimo kandi ari gutegura uko yamwitura iyo neza.
Mc Kats yashimiwe na Cindy Sanyu ubugiraneza yamugaragarije ubwo yari atangiye umuziki ku giti cye