Chimamanda Adichie mu bagomba guhembwa na kaminuza ya Harvard

Chimamanda Adichie mu bagomba guhembwa na kaminuza ya Harvard

 Sep 28, 2022 - 22:11

Chimamanda Adichie yagizwe umwe mu bantu 100 n'ikinyamakuru Time Magazine, ndetse bidatinze araza guhabwa igihembo gikomeye.

Yagizwe umwe mu bantu 100 bakomeye, b'ibyitegererezo (most influential person)ku isi n’ikinyamakuru Time Magazine. Umwanditsi ukomoka mu gihugu cya Nijeriya, wagiye atsindira ibihembo byinshi bitandukanye, Chimamanda Ngozi Adichie ari mu banyacyubahiro bagomba gushimirwa na kaminuza ya Harvard muri uyu mwaka, kubera uruhare bagize mu mateka n’umuco w’Abirabura. Ikigo cya Hutchins cya kaminuza ya Harvard gishinzwe ubushakashatsi ku Banyafurika n’Abanyamerika bakomoka muri Afurika, kizatanga umudari wa W.E.B. Du Bois kuri Chimamanda n’abandi bagenzi be batandatu ku ya 6 Ukwakira.

Chimamanda Ngozi Adichie ni Umwanditsi w'umuhanga wagiye wegukana ibihembo bitandukanye[net photo]

Hamwe na Adichie, umurwanashyaka nicyamamare muri basketball Kareem Abdul-Jabbar; umukinnyi wa filime Laverne Cox; umugiraneza akaba n’umurinzi w’ubugeni n’uburezi Agnes Gund, hamwe n’abandi, bazashimirwa muri Harvard’s Sanders Theatre ku kigo cyayo i Cambridge, muri Massachusetts.

Ati: “Niba barigaragaje cyane mu bugeni, ubuzima bwa rubanada, uburezi, imikino ngororamubiri, uburwanashyaka, cyangwa bakuzuza ibimaze kuvugwa haruguru byose, byari bikwiye ko bambikwa umudari werekana ko bakora ibyo biyemeje badatezuka ku gukuraho imipaka bikarema amahirwe yo gutera imbere.” Ibi bikaba byavuzwe na Henry Louis Gates Jr., umwarimu wa kaminuza ya Alphonse Fletcher akaba n’umuyobozi w’ikigo cya Hutchins.

Umudari W. E. B. Du Bois ni wo mudari ukomeye muri Harvard mu bijyanye nubushakashatsi bwabanyafurika na n’Abanyamerika bakomoka muri Afrika. Umudari witiriwe William Edward Burghardt Du Bois, umunyeshuri wa mbere w’umwirabura wabonye impamyabumenyi ya dogiteri muri Harvard mu 1895.

Hamwe n’iki gihembo, Adichie yinjiye ku rutonde rwihariye rw’abantu babereye abandi ikitegererezo mu byo bakora, barimo Muhammad Ali, Maya Angelou, Ava Duvernay, Dave Chappelle, Umwamikazi Latifah, Nasir “Nas” Jones, John Lewis, Steven Spielberg, Colin Kaepernick, ndetse n’abandi bahawe umudari ukomeye.

Mu myaka yashize, Adichie yamenyekanye ku isi yose kubera ibikorwa bye kandi yatsindiye ibihembo byinshi n’amashimwe atandukanye.

Igitabo cye cya mbere, “Purple Hibiscus” (2003), yatsindiye igihembo cy’abanditsi ba Commonwealth. Icya kabiri “Half of a Yellow Sun” (2006), cyatsindiye igihembo k’inkuru mpimbano nziza(fiction). Iki gitabo yise “Half of a Yellow Sun” na none cyakiriye igihembo cya Bailey ‘Best of the Best”.

Muri 2013, igitabo cye cyitwa “Americanah” cyatsindiye igihembo cyitwa National Book Critics Circle Award maze kigirwa kimwe mu bitabo icumi byambere by’umwaka muri New York Times.

Adichie yatanze ibiganiro bibiri TED talks: The Danger of A Single Story (2009) n'ikitwa We Should All Be Feminists (2012), byatangije ibiganiro ku isi yose bijyanye no guteza imbere abagore, nyuma biza gusohorwa nk’igitabo mu 2014. Notes on Grief, inyandiko ivuga ku kubura se, yasohowe nka memoire mu 2021.

Yabonye ibyitwa honorary PhDs inshuro 16, ndetse ni umunyamuryango wa American Academy of Arts and Letters and the American Academy of Arts and Sciences. Adichie agerageza gusarangnya igihe cye hagati y’Amerika na Nijeriya, aho ayoboye ikitwa “A creative writing workshop” cyashinzwe muri 2008.