Burna Boy yongeye kwandika izina mu Bufaransa

Burna Boy yongeye kwandika izina mu Bufaransa

 Oct 31, 2023 - 22:00

Ikigo gikomeye mu ruganda rwa muzika mu Bufaransa cyahaye ibihembo bibiri Burna Boy kubera ko indirimbo ze zumvishwe cyane ku Mugabane w'Uburayi.

Ikigo mpuzamahanga cyo kurengera inyunga z'abahanzi mu ruganda rw'imyidagaduro mu Bufaransa cya National Syndicate of Phonographic Publishing (SNEP), cyashimiye rurangiranwa muri Afrobeats mu gihugu cya Nigeria Burna Boy ko indirimbo ze zabashije kumvwa cyane mu bihugu byo ku Mugabane w'Uburayi.

SNEP ikaba yatangaje ko indirimbo ebyiri za Damini Ebunoluwa Ogulu uzwi nka Burna Boy zumvishwe cyane bituma zihembwa. Izo ndirimbo ni 'Alone' yumvishwe n'abarenga miliyoni 15 ku mbuga zicuruza umuziki. Iyi ndirimbo kandi, ikaba yaranacuranzwe muri filime Black Panther: Wakanda Forever. 

Burna Boy yanditse izina i Paris mu Bufaransa 

Si Alone gusa yahawe igihembo, kuko niyo yise 'Gbona' yasohotse mu 2019 nayo yahembwe nyuma yo kumvwa n'abarenga miliyoni 30. SNEP ntabwo ari ubwa mbere yari ihaye igihembo Burna Boy, kuko no muri Nyakanga 2023 , indirimbo ye 'On The Low' nabwo yari yahembwe nyuma y'imyaka ibiri isohotse. 

Burna Boy wiyita 'African Giant,' guhera mu wa 2018 yatangira kurabagirana ku ruhando mpuzamahanga, akomeje gukora amateka anyuranye. Mu 2020 yasohoye alubumu yise 'Twice As Tall' ikora amateka yegukana na Grammy Awards. Mu 2022 yasohoye alubumu yise "Love, Damini' yari ho indirimbo 'Last Last' yanegukanye Grammy Awards nka Best Global Music Performance. 

Ntibyarekeye aho kandi, kuko yasohoye ni indi alubumu yise " I Told Them" muri uyu mwaka, aho nayo ikomeje gukora udutendo. Ntakabuza uyu musore ahagaze neza mu muziki w'isi muri ibi bihe, dore ko atanasiba kuzuza amasitade mu bihugu byo mu burengerazuba bw'isi ndetse akaba aheruka no kuririmba ku mukino wa nyuma wa Eufa Champions League. 

Burna Boy akomeje kwandika amateka mu isi ya muzika