Burna Boy aravugwa mu rukundo n'umunya-Kenya

Burna Boy aravugwa mu rukundo n'umunya-Kenya

 Nov 3, 2023 - 12:28

Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gucicikana amashusho ya Burna Boy ari kumwe n'umukobwa wo muri Kenya Vera Sidika bari i Lagos muri Nigeria ibyongeye kuzamura ibihuha by'urukundo rwabo nyuma y'imyaka bituje.

Abantu bacitse ururondogoro ku mbuga nkoranyambaga nyuma y'uko hari amashusho akomeje gukwira hose agaragaza umukobwa wo muri Kenya Vera Sidika ari i Lagos mu modoka ya Lamborghini ya Burna Boy, ibyahise byongera kubyutsa ibihuha by'urukundo hagati y'ibi byamamare.

Burna Boy yongeye kuvugwa mu rukundo n'umunya-Kenya 

Ibinyamakuru byakomeje kwandika ko aba bombi bamaranye igihe kinini bari kumwe nk'uko bigaragara mu mashusho yakomeje gucaracara kuri interineti. Ku ikubitiro uyu munya-Kenyakazi, akaba ari we wabanje gushyira hanze amashusho ari mu mudoka ya Burna Boy ndetse no mu nzu ye, bituma abantu batangira kwibaza ku by'iyo videwo. 

Vera Sidika akaba ari umusitari ku mbuga nkoranyambaga ndetse akaba afite umwana, ndetse akaba aherutse gutandukana n'umukunzi we Brown Mauzo, nk'uko uyu musore yabyitangarije ku mbuga nkoranyambaga.

Burna Boy yaba ari mu rukundo na Sidika wo muri Kenya 

Ni mu gihe Sidika na Burna Boy ibyabo byagiye hanze bwa mbere mu 2020, ubwo hasokaga amafoto aba bombi bari i Los Angeles muri Amerika bagiranye ibihe byiza.

Icyakora, icyo gihe, Sidika akaba yaranyomoje ibyavugaga ko yaba ari mu rukundo n'umuhanzi wegukanye Grammy Awards Burna Boy. Nyuma y'uko aya mashusho ya none yongeye kugaragara, byongeye kuzamura amakuru avuga ko aba bari mu rukundo nubwo bo ntacyo bari babitangazaho.