Umuraperi Kendrick Lamar yatsindiye ibihembo 8 muri BET Hip Hop Awards 2024 byatangiwe muri Amerika mu rukerera.
Usibye kuba umuhanzi wa kabiri wahatanaga mu byiciro byinshi(11) muri ibyo bihembo bya 24, Kendrick yahigitse Megan The Stallion wahatanaga mu byiciro 12 atahana ibihembo umunani, mu gihe Megan yatashye amara masa.
Kendrick Lamar yegukanye ibihembo 8 muri BET Hip hop Awards 2024
Mu bihembo yatsindiye harimo Umuhanzi mwiza wa Hiphop w’umwaka, Indirimbo nziza ya Hip hop, Video nziza ya Hip hop, Ubufatanye bwiza(Best Collabo), Umwanditsi mwiza, Umuyobozi mwiza w’amashusho(best director), Igitero cyiza mu ndirimbo y’abandi(Best Featured Verse, ndetse n’indirimbo yazanye impinduka(Impact Track).
Icyakora ikindi gihembo cyari gitegerejwe na benshi cyari icy’umuzingo w’umwaka muri Hip Hop, igihembo byarangiye cyegukamywe na Nicki Minaj abifashijwemo n’umuzingo yise Pink Friday 2.
Megan Thee Stallion yatashye uko yaje
Abandi bafite amazina akomeye begukanye ibihembo barimo nka 50 Cent wegukanye igihembo cya Hustler Of The Year, Metro Boomin na Future begukanye igihembo cya Best Duo or Group, Sexy Red wegukanye igihembo cya Best Breakthrough Hip-hop Artist, n’abandi batandukanye.