Amagambo ya Akon avuga ko abagabo ari abami baturutse mu ijuru, ndetse n'utumana tugomba gukorerwa n’abagore, yatunguye benshi.
Uyu muhanzi bivugwa ko afite abana icyenda n’abagore bane, yatunguye abafana n’abakunzi be ubwo yavugaga ko kubera siyanse, abagore batagikenewe kugira ngo umwana avuke. Yavuze ko Abanyamerika bakeneye kumva uburyo muri Afurika abagore bafata abagabo babo nk’abami.
Akon yumva ko abagore ari ibiremwa byagenewe gukorera abagabo iteka ryose[Getty Images]
Nkuko bugaragara kuri “The Joe Budden Podcast”, Akon yagize ati: “Abagabo ni utumana, nitwe turema ubuzima abagore (muri Afurika) bafata umugabo, nk’umwami.
Ati: “Ntabwo bahangana n'abagabo cyangwa ngo baharanire uburinganire kuko bumva ko abagabo n’abagore badashobora na rimwe kungana. Basobanukiwe inshingano zabo.
Ati: “Umuntu wese afite uruhare ni ko ubuzima buteye kandi niba umugore atumva umwanya afite mu buzima, byatuma benshi bagwa mu kantu.
“Nigute umugabo n’umugore bashobora kugira uruhare rumwe, uburinganire burihe? Muri Afurika biragaragara neza, umugore akora inshingano z’umugore. ”
Yongeyeho ko yemera ko abagore baremewe kwihanganira ububabare bw’abagabo: “Imana yashyize mu mugore, amarangamutima n’impuhwe kuko nk’umuntu w’umubyeyi, ibyo bintu bigomba kumubamo.
Akon avuga ko byibuza muri Afurika abagore bubaha abagabo, bityo ko Amarika yagakwiye kwigiraho[Getty Images]
Ati: “Iyi niyo mpamvu abagore bagira amarangamutima byihuse ni na yo mpamvu bashobora kwihanganira ububabare bwinshi kuko ubwo budahemuka bwabo ari karemano.
Ati: “Nk’umugore, uruhare rwe ni ugushyigikira umugabo. Abagabo ni abami n'utumana muri iyi sanzure, umugore ntashobora kwigereranya n’umugabo. Hano muri Amerika bagomba kubyumva.
Ati: “Abagore ntibarema ubuzima, bashyigikira kurema ubuzima. Turi utumana(gods), nitwe turema ubuzima.
“Reka nkubwire uko bimeze. Umugabo ubungubu ashobora kurema ubuzima(kubyara) adafite umugore, ariko umugore ntashobora kurema ubuzima adafite umugabo.
Ati: “Ndamutse nshaka kubikora nonaha, nasohora intanga zanjye nkayishyira ahabugenewe nkategereza amezi icyenda, kandi umwana akazavuka.”
Ati: “Umugore ntashobora gukora ibyo. Bagabo rero mu byukuri, turi abaremyi b'ubuzima.”
Akon yavuze ko abagabo batakaje igitekerezo cy’imbaraga bafite, ndetse bakaziha abagore. “Hano muri Amerika, abagabo batinya imbaraga zabo.”
Akon yumva Iko igihe cyose uterekanye ko uri igihangange, nta kuntu umugore atakwigereranya na we[Getty Images]
Ati: “Kugeza igihe umugabo azabera umugabo koko, umugore afite uburenganzira bwo gufata inshingano zawe akavuga ko angana nawe.”
Akon, ubusanzwe witwa Aliaune Damala Badara Akon Thiam, benshi bamwamaganiye kure bavuga ko afite ivangura rishingiye ku gitsina, kubera amagambo ye. Akon kandi yatunguye kandi abafana mu Kuboza ubwo yabwiraga Sky News ko umuntu uwo ari we wese wababajwe n’amagambo arwanya Abayahudi yavuze na Kanye West, adafite ishingiro kuko ntawe ukwiye kubigira ibye kuko ntamuntu West yigeze abibwira ku giti ke.