Bamwe mu bahanzi bahenze kurusha abandi mu Rwanda

Bamwe mu bahanzi bahenze kurusha abandi mu Rwanda

 Jun 22, 2024 - 17:55

Uko umuziki Nyarwanda ugenda utera imbere ku rwego mpuzamahanga, niko n’abahanzi bagenda basobanukirwa agaciro kabo bigatuma bashyiraho ibiciro ntarengwa ku muntu wese ukeneye kubatumira mu gitaramo agomba kugenderaho, aho umuhanzi yishyiriraho ibiciro akurikije uko umuziki we uhagaze, agaciro uhabwa ndetse n’uko akunzwe.

Ibi bitandukanye no mu myaka yo hambere aho wasangaga umuhanzi ataramenya agaciro ke n’ibihangano bye, ugasanga umuhanzi aratumirwa ku bw’impuhwe yagiriwe, rimwe na rimwe agakorera ubuntu bitewe n’uko umuziki wari utarahabwa agaciro nk’ubu.

Nyuma y’uko abahanzi Nyarwanda bamenye agaciro kabo n’ibihangano byabo, byatumye babona ko ubu nabo bashobora gukora umuziki nk’umwuga kandi ukabatunga ubuzima bwabo bwose ariyo mpamvu kuri ubu buri muhanzi  wese wisobanukiwe aba afite amafaranga agomba guhambwa kugira ngo abe yajya mu gitaramo.

Dore bamwe mu bahanzi bahenze mu Rwanda:

5. Butera Knowless

Ku mwanya wa gatanu hari umuhanzikazi Butera Knowless. Nubwo muri iki gihe adakunze kugaragara mu bitaramo cyane, gusa kugira ngo ubashe kumutumira ugomba kutajya munsi ya miliyoni 5 frw ariko zitarenze 7 frw.

4. Riderman

Ku mwanya wa kane turahasanga umuraperi Gatsinzi Emery uzwi nka Riderman, aho kugira ngo mwumvikane umutumire mu gitaramo cyawe adashobora kujya munsi ya miliyoni 5 frw ariko zitarenze 7 frw bitewe n’ubushobozi bwabateguye igitaramo cyangwa se n’utundi tuntu duto duto mwumvikanye.

3. King James

Ku mwanya wa gatatu hari umuhanzi Ruhumuriza James uzwi nka King James, uyu muhanzi akaba akunze kugaragara kenshi aririmba mu bukwe. Gusa kimwe n’undi muntu ushaka kumutumira mu gitaramo icyo ari cyo cyose, ntagomba kujya munsi ya miliyoni 8 frw ariko zitarenze 10 frw bitewe n’ubwumvikane mwagiranye.

2. Bruce Melodie

Ku mwanya wa kabiri turahasanga Itahiwacu Bruce uzwi nka Bruce Melodie, aho kugira ngo utumire uyu muhanzi umaze kuba ubukombe utagomba kujya munsi ya miliyoni 15 frw ariko kandi ntizirenge 20 frw bitewe n’amasezerano mwagiranye.

1. The Ben

Ku mwanya wa mbere turahasanga Mugisha Benjamain uzwi nka The Ben, aho kuri ubu kugira ngo umutumire utagomba kujya munsi ya miliyoni 20 frw ariko kandi zitarenze 25 frw bitewe n’ubwumvikane mwagiranye

Ikitonderwa: Uru ntabwo ari urutonde ntakuka rw’abahanzi bahenze cyane kuko bishobora guhinduka, ahubwo ni bamwe mu bahenze hano mu Rwanda.