Bad Bunny yahigitse abarimo Taylor Swift kuri Spotify

Bad Bunny yahigitse abarimo Taylor Swift kuri Spotify

 Dec 1, 2022 - 13:26

Bad Bunny, ni we muhanzi warebwe cyane ku rubuga rwa Spotify, kurusha abandi ku isi mu 2022, umwaka wa Gatatu yikurikiranya.

Uyu muhanzi w’icyamamare muri Porto Rika yongeye guhigika abandi kuri Spotify, mu igenzurwa rikorwa buri mwaka, harebwa indirimbo zarebwe cyangwa se zumviswe n’abakoresha urubuga rwa Spotify, mu mwaka wose. Ku isi yose abahanzi batanu ba mbere muri uyu mwaka harimo, Taylor Swift, The Weeknd n’itsinda rya BTS ryo muri Koreya y’Epfo.

Bad Bunny yabaye uwa mbere kuri Spotify, umwaka wa Gatatu yikurikiranya[Getty Images]

Bad Bunny yari asanzwe ari icyamamare ariko uyu mwaka, uyu muhanzi wamenyekanye mu ndirimbo nka, “Moscow Mule” akoze agashya. Umuzingo (Album) we yamenyekanye cyane “Un Verano Sin Ti” wanatorewe guhatanira kuba uw'umwaka muri Grammys iri imbere, na wo  wabaye uwa mbere kuri Spotify wahize iyindi ku isi muri uyu mwaka.

Taylor Swift yaje agwa mu ntege Bad Bunny[Getty Images]

 Muri Amerika, Drake yaje ku isonga nk’umuhanzi wahize abandi kuri Spotify, muri uyu mwaka, akurikirwa na Swift. Kanye West, wanenzwe cyane kubera ibitekerezo bye bitavugwaho rumwe, na we yagaragaye muri batanu ba mbere.

Harry Styles, indirimbo ye 'As It Was' yaje ku mwanya wa mbere muri Amerika no ku isi muri rusange[Getty Images]

 Harry Styles wahoze mu itsinda rya One Direction, na we ari mu baje imbere uyu mwaka. Indirimbo ye “As It was” iri ku muzingo we urimo guhatana muri Grammy “Harry’s House”, ni yo ndirimbo yahize izindi  ku isi kuri Spotify.

Mubisanzwe, indirimbo za Bad Bunny nazo zagaragaye mu ndirimbo eshanu za mbere ku isi, hamwe n’indirimbo “Me Porto Bonito” na “Tití Me Preguntó” zaje ku mwanya wa kane n’uwa gatanu.

Kanye West utajya wiburira, yaje muri batanu ba mbere bahize abandi muri Amerika.

Drake yaje ku mwanya wa gatatu mu bahize abandi ku isi ku rubuga rwa Spotify[Getty Images]

Itsinda rya BTS ryo muri Koreya y'Epfo ryaje muri batanu bahize abandi ku isi[Getty Images] 

 

Dore urutonde rw'abahize abandi kuri Spotify uyu mwaka.

Umuhanzi wahize abandi ku isi 

  1. Bad Bunny
  2. Taylor Swift
  3. Drake
  4. The Weeknd
  5. BTS

Umuhanzi wahize abandi muri Amerika 

  1. Drake
  2. Taylor Swift
  3. Bad Bunny
  4. Kanye West
  5. The Weeknd

Umuzingo/Album wahize indi ku isi

  1. “Un Verano Sin Ti” by Bad Bunny
  2. “Harry’s House” by Harry Styles
  3. “SOUR” by Olivia Rodrigo
  4. ”=” by Ed Sheeran
  5. “Planet Her” by Doja Cat

Indirimbo zahize izindi ku isi

  1. “As It Was” by Harry Styles
  2. “Heat Waves” by Glass Animals
  3. “STAY (with Justin Bieber)” by The Kid LAROI
  4. “Me Porto Bonito” by Bad Bunny feat. Chencho Corleon
  5. “Tití Me Preguntó” by Bad Bunny

Indirimbo zahize izindi muri Amerika

  1. “As It Was” by Harry Styles
  2. “Heat Waves” by Glass Animals
  3. “Bad Habit” by Steve Lacy
  4. “Me Porto Bonito” by Bad Bunny feat. Chencho Corleon
  5. “First Class” by Jack Harlow