American Music Awards 2022: Lionel Richie yahawe igihembo anagenera ubutumwa abakiri bato

American Music Awards 2022: Lionel Richie yahawe igihembo anagenera ubutumwa abakiri bato

 Nov 21, 2022 - 17:15

Umuhanzi Lionel Richie nyuma yo gukora amateka mu muziki, by'umwihariko mu kinyajana cya 20, yahawe igihembo muri American Music Awards 2022, kiyongera ku bindi bitari kimwe yari asanzwe afite

Lionel Richie yaraye yishimisha ijoro ryose, kandi koko yari afite impamvu zirenze impamvu zifatika.

Mu birori bya American Music Awards 2022, byaraye bibaye, uyu muririmbyi w’icyamamare yahawe igihembo cyicyubahiro, Icon Award. Usibye guhabwa igihembo, uyu muhanzi w’imyaka 73 yahawe icyubahiro n’abahanzi barimo, Stevie Wonder, Charlie Puth na Ari Lennox, bamushimiye muri performance nziza bamukoreye.

Charlie Puth na Stevie Wonder baririmbye neza bashimira Lionel Richie [net photo]

Mu gihe bamaze kuri stage, Stevie na Charlie buriwese yahisemo zimwe mu ndirimbo za Lionel zakunzwe cyane zirimo, “Say You, Say Me” “All Night Long,” na “Easy”. Ari, yari mu bandi ba star benshi binjiye kuri stage kuririmba “We Are The World,” barimo: Melissa Etheridge, Jimmie Allen, Smokey Robinson, Muni Long, Dustin Lynch na Yola.

Lionel yagize urugendo rutangaje mu muziki mu gihe k'imyaka mirongo itanu, na we ubwe yanavuzeho ubwo yajyaga kwakira igikombe cye. Yagize ati: “Natangiriye urugendo muri AMAs(American Music Awards)” kugeza uyu munsi, none nyuma yimyaka 40, ngarutse muri AMAs.”

Uyu muhanzi kandi yagize ubutumwa agenera abo abereye ikitegererezo, ati: “Icyo nshaka kuvuga no gufata aka kanya ngo nkore, ni ukuvugana n’aba-star bakiri bato. Imana yaguhaye urumuri. Urwo rumuri ntirusanzwe. Urwo rumuri ruhabwa bake. Iyo wumvise ijambo hip (kumenya cyangwa se kujyana n’igihe), bisobanura uyu munsi. Iyo wumvise ijambo ritera imbaraga(inspiring) , bisobanura ubuziraherezo.“

Igihembo Lionel yahawe cyujuje ibihembo 18 amaze gutwara muri American Music Awards [Getty Images]

Mu magambo ye yo ku ya 7 Ugushyingo, yagize ati: “Nishimiye cyane umwuga wangejeje ahantu ntigeze ntekereza ko nagera, kuva ku masitade ku isi kugeza kuri sitidiyo no kugeza kuri stage muri AMA. Nshobora kwibuka ku nshuro ya mbere ndirimba muri AMAs, nariribye indirimbo yanjye ‘We Are the World' hamwe n'abandi bahanzi bakomeye bo mu gihe cyanjye.

Igihembo Lionel yahawe cyujuje ibihembo 18 amaze kwegukana muri AMAs. Uyu muhanzi wagurishije albums zisaga miliyoni 125 ku isi yose, yanegukanye Grammys enye, Oscar, igihembo kimwe cya Golden Globe kandi ni we muntu wa mbere mu mateka wegukanye Recording Industry Association of America (RRIA) diamond album award, igihembo gihabwa umuhanzi umaze kugurisha byibura copy 10,000,000 ku muzingo we.