Amashirakinyoma ku mpamvu ibikorwa by'abahanzi bo muri 1:55 AM bitagendera ku muvuduko umwe

Amashirakinyoma ku mpamvu ibikorwa by'abahanzi bo muri 1:55 AM bitagendera ku muvuduko umwe

 Oct 14, 2024 - 17:09

Ni kenshi usanga abantu batandukanye batera imijugujugu ubuyobozi bw’inzu ifasha abahanzi ya 1:55 AM bavuga ko habayo agasumbane mu gufasha abahanzi, aho usanga bavuga ko abahanzi bakuru aribo bitwabwaho cyane, nyamara abahanzi babarizwa muri iyi nzu bo bavuga ibihabanye n’ibi.

Kugeza ubu iyi nzu iyobowe n’umushoramari Karomba Gael uzwi nka Coach Gael, iri kubarizwamo abahanzi batatu ifasha mu bijyanye n’umuziki aribo Bruce Melodie, Kenny Sol na Ross Kana.

Harimo kandi aba-producer babiri aribo Element na Kompressor baherutse kwinjizamo ngo age yunganira Element ndetse no mu rwego rwo kuzamura impano nshya, muri gahunda bihaye yo gutangiza irerero ry’impano nshya bakazikuza.

Benshi usanga batekereza ko Element nawe abarwa nk’umuhanzi ufashwa n’iyi nzu dore ko afite n’indirimbo zikomeye hano mu Rwanda ndetse zamaze no kugera imahanga. Icyakora ibi bihabanye n’ukuri kuko Element ajya kuza muri 1:55 AM yasinye amasezerano yo kuba producer.

Icyakora nubwo harimo abahanzi batatu, iyo urebye usanga umuhanzi wigaragaza cyane kurusha abandi ari Bruce Melodie, aribyo usanga biteza impaka, aho usanga bavuga ko ari we bashyira ku ibere cyane kuko ari umuhanzi mukuru bigatuma abandi batsikamirwa.

Ubwo Kenny Sol yinjiraga muri iyi nzu, yamaze igihe nta musaruro biri gutanga ndetse hatangira kwanduka amakuru avuga ko Kenny Sol yaba agiye kuyisohokamo, aho byavugwaga ko bari kudindiza ibikorwa bye bitwaje ko bari kwigengesera.

Icyakora mu kiganiro Kenny Sol yagiranye na RBA, yamaganye ibi bihuha avuga ko ameze neza muri 1:55 AM ndetse ko ibyo kuyisohokamo atabiteganya vuba aha. Icyakora nawe icyo gihe yemeye ko mu minsi ishize nta musaruro wo muri 1:55 AM wagaragaraga gusa akavuga ko byatewe n’uko hari ibyo bari bagishyira ku murongo nk’abantu bagitangira gukorana batamenyeranye.

Muri iki kiganiro yijeje abantu ko ubu ibintu byose byamaze kujya ku murongo, ndetse ko ubu ari bwo abantu bagiye gutangira kumubona.

Kenny Sol yatangaje ko nta kibazo na kimwe afitanye na 1:55 AM

Ku rundi ruhande ariko hari Ross Kana wagira ngo ntakibarizwa muri iyi nzu cyangwa se akaba yararetse umuziki mu ibanga rikomeye, kuko mu gihe gisatira imyaka ibiri agiye kumaramo amaze gushyira hanze indirimbo ye imwe gusa yise ‘Sesa’.

Ross Kana amaze gufata indge inshuro zigera kuri ebyiri, aho rimwe yari agiye muri Tanzaniya, ubundi agiye muri Ethiopia. Iyo yabazwaga ku by’izi ngendo yavugaga ko agiye mu bijyanye n’umuziki ndetse ko mu minsi mike azagaragaza umusaruro wavuyemo, gusa kugeza ubu umwaka uri kugenda ugana ku musozo nta kanunu k’indirmbo nshya.

Iyo abajijwe impamvu amaze igihe kinini nta ndirimbo ashyira hanze, asubiza ko atajya akora ibintu agendeye ku gitutu cy'abantu ahubwo we aratuza agakora ibintu byiza yizeye.

Aha niho abantu bahera bavuga ko uyu muhanzi yaba atsikamirwa n’ibifi binini bigatuma nawe adahabwa umwanya n’ingengo y’imari ihagije, kuko bagenzi be turi kubabona mu bitaramo bikomeye mu gihugu ndetse bitegura n’ibindi muri Canada nyamara we nta na rimwe aragaragara no mu cyo mu Rwanda.

Ross Kana umaze amezi 8 nta ndirimbo nshya, avuga ko atajya akora ibintu kubera igitutu cy'abantu

Mu kiganiro Bruce Melodie yakoreye kuri Instagram (Live), yahakanye ibivugwa ko habamo abahanzi baryamirwa muri 1:55 AM ntibafatwe kimwe n’abandi.

Bruce yavuze ko muri 1:55 AM buri muhanzi aba yarahawe ingengo y’imari ye y’umwaka, hanyuma akaba ari we wihitiramo uburyo ayikoreshamo ku buryo ashatse yose yayakoramo indirimbo imwe bikarangira.

Ati “Nta muntu ukorera undi. Ni ukuvuga ngo ushobora no gufata amafaranga yose baguhaye wenda y’ingengo y’imari baguhaye y'umwaka, ukayakoramo indirinbo imwe ugahita ubireka cyangwa se ugakoramo album.”

Bruce Melodie yahishuye ko buri muhanzi wo muri 1:55 AM ahabwa ingengo ye y'imari akayikoresha uko abyifuza