Agaciro k’imyambaro Diamond Platinumz yaserukanye mu birori bya Paris Fashion Week

Agaciro k’imyambaro Diamond Platinumz yaserukanye mu birori bya Paris Fashion Week

 Jun 24, 2024 - 11:17

Ku wa gatanu w’icyumweru dusoje nibwo umuhanzi wo mu gihugu cya Tanzania, Diamond, yasesekaye mu gihugu cy’Ubufaransa mu mujyi wa Paris, aho yari yitabiriye ibirori byo kumurika imideli bya Paris Fashion Week , aserukana imyambaro yavugishije benshi kubera imiterere yayo.

Ubwo Diamond yasangizaga abamukurikira amafoto n’amashusho y’uburyo yaserutse mu birori bya Paris Fashion Week, benshi batunguwe cyane n’uburyo yari iteyemo.

Yari yambaye ikote riteye nk’umupira hariho n’ingofero yaryo, ipantaro isataguye ku mpande byose bisa n’ikigina ndetse n’inkweto z’umukara.

Ikote ari yambaye rihagaze agaciro k’amadorali 3,523, ni ukuvuga arenga miliyoni 4 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ipantaro yaserukanye yari ihagaze agaciro k’amadorali 2,311, ni ukuvuga arenga miliyoni 3 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ni mu gihe inkweto zari zihagaze agaciro k’amadorali  4,211, ni ukuvuga arenga miliyoni 5 z’amafaranga y’u Rwanda.

Iyo uteranyije agaciro kayo yose hamwe usanga yari yambaye imyambaro ifite agaciro k’arenga miliyoni 13 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ibi birori bikaba byaratangiye tariki 18 Kamena 2024, bikaba biteganyijwe kumara icyumweru.

Ni ibirori kandi byitabiriwe n’abanyarwandakazi b’abanyamideli bakomeye, Anipha Umufite na Ornella Umutoni basanzwe bakorana na kompanyi zikomeye ku Isi mu bijyanye no kumurika imideli.