Abanyarwanda baba muri Korea y'epfo bahagarariye u Rwanda neza

Abanyarwanda baba muri Korea y'epfo bahagarariye u Rwanda neza

 Oct 14, 2024 - 16:46

Abanyarwanda batuye muri Korea y'epfo bagaragarije abiganjemo abaturage bo muri icyo gihugu, ko mu Rwanda hari ibyiza byinshi gusumba amateka mabi abenshi bazi ku rw'imisozi igihumbi.

Binyuze mu iserukiramuco nyafurika ribera muri Korea y'epfo rizwi nka 'Soeul Africa Festival', abanyarwanda batuye muri Korea y'epfo babashije guhagararira neza u Rwanda bahiga abo mu yindi mico bari bahatanye.

Iri ni iserukiramuco riba buri mwaka, kuri ubu rikaba ryabaga ku nshuro ya karindwi aho ryabaye ku wa Gatandatu tariki 12 Ukwakira 2024. U Rwanda rwari ruhagarariwe n'itorero 'Umucyo' rigizwe n'abanyeshuri b'abanyarwanda biga muri Korea y'epfo ndetse n'abandi banyarwanda batuyeyo.

Iri serukiramuco ritegurwa na Africa Insight, rigamije kumenyekanisha umuco nyafurika no kugaragaza isura nziza y'uyu mugabane dutuye. Abaritegura bahuriza hamwe abanyafurika bava mu bihugu bitandukanye, bakagenda bagaragaza ibintu bitandukanye bishingiye ku mico y'iwabo, ari nako bahemba abigaragaje neza kurusha abandi.

Byaje kurangira iri torero ry'abanyarwanda ryegukana igihembo cya Africa Insight Award, nyuma yo kuba irya mbere mu mbyino aho bigaragaje neza mu mbyino gakondo z'abanyarwanda.

Abanyarwanda bitwaye neza muri Soeul Africa Festival

Itorero Umucyo ryakoresheje indirimbo eshatu, arizo 'Turaje' ya Cecile Kayirebwa binjiriyemo, 'Intare batinya yasubiwemo na Yvan Muziki na Marina, ndetse na 'Rwanda nziza' ya Jabastar na Jay Polly.

Ndetse kandi ikindi kintu cyiza cyagaragaye muri iri serukiramuco, nuko hari aho abarundi bafatanyije n'abanyarwanda gususurutsa imbaga nyamwinshi yari yaje kwihera ijisho uburyohe bw'imico itandukanye yo muri Africa, dore ko mu mwaka ushize abarundi aribo begukanye iki gihembo abanyarwanda begukanye.

Ni iserukiramuco kandi ryitabirwa n'abantu batandukanye bava mu bihugu bitandukanye ndetse n'abayobozi, kuri iyi nshuro rikaba ryaranitabiriwe na Ambasaderi w'u Rwanda muri Korea y'epfo ariwe Nkubito Manzi Bakuramutsa, na Minisitiri w'Ubunyanye n'amahanga wa Korea y'epfo ariwe Cho Tae-Yul.

Itorero rigizwe n'abanyeshuri n'abandi banyarwanda basanzwe baba muri Korea y'epfo

Aganira na The Choice Live, UWERA Regina Pacis umwe mu bagize itorero Umucyo akanaba umuyobozi waryo, avuga ko gushingwa kwaryo bagira ngo bakomeze kwimakaza umuco nyarwanda, ndetse bagende banagaragaza nez u Rwanda muri iki gihugu kuko abenshi baba barufiteho isura mbi bijyanye n'amateka yarwo.

Ndetse avuga ko byari ibyishimo bikomeye kuba barabaye aba mbere, gusa yasoje agira ati:''Ubu uvuze u Rwanda ku bari bahari ashobora kudahita atekera cya gihugu yumviseho ibintu bibi, ahubwo akaba yanatekereza cya gihugu kivamo abantu bazi kubyina.''