Miss Tanzania amakosa yakoze amukozeho bituma atazitabira Miss World, irushanwa ry'ubwiza rukumbi ryubashywe kurusha andi-video

Miss Tanzania amakosa yakoze amukozeho bituma atazitabira Miss World, irushanwa ry'ubwiza rukumbi ryubashywe kurusha andi-video

 Jul 17, 2021 - 11:49

Rose Manfere ufite ikamba rya nyampinga wa Tanzania 2020/2021 yakabaye azahagararira igihugu I Puerto Rico mu kwezi kwa 12 ariko yakuriwemo aho.

Nyuma y’uko iyi nkuru yiganje mu bitangazamakuru birimo Mwananchi na The citizen ndetse ku mbugankoranyambaga impaka zikaba zose, uyu mwari yahise agana BASATA (Baraza la Sanaa Tanzania) Nationa Arts Council wakwita ko ari inama y’igihugu ishinzwe abahanzi asaba kumurenganura. Yanditse kuri Instagram ati:’’Jye nta makuru mfite kuri iki kibazo ariko BASATA izabikemura’’. Igisonga cya mbere Juliana Rugumisa ni we uzitabira Miss World izabera I Puerto Rico. Umuvugizi w’abategura Miss Tanzania Azama Masango yabwiye Mwananchi ati:’’hari amakosa Rose yakoze kandi bihabanye n’amasezerano tuba dufitanye rero iyo atujuje ibisabwa asimburwa n’igisonga cya mbere ariko aracyambaye ikamba kugeza igihe cye kirangiye’’. Yakomeje asobanura ko komite ishinzwe kugena uzitabira amarushanwa mpuzamahanga ariyo yasanze Miss Rose afite ibyo yakosheje akaba atazitabira Miss world uyu mwaka. Ati:’’Juliana Rugumisa (first runner up) azahagararira Tanzania niko amasezerano abiteganya mu gihe Miss yananiwe kuzuza inshingano ze igisonga cye kiramusimbura’’.

Kuki ba nyampinga barwanira kwitabira Miss World?

Miss World iba buri mwaka. Ni ryo rushanwa ry’ubwiza ryemewe n’umuryango w’abibumbye (UN) ku buryo umwari uryegukanya ahita agirwa intumwa yihariye (UN ambassador) ku mishanga itandukanye kandi irimo agatubutse. Abaryitabira biga ubumenyi bwinshi burimo no kuvugira mu ruhame, kwiga imishinga, kwiga uburyo bwo gushaka inkunga zifasha mu mishanga itandukanye n’ibindi. Buri mukobwa asabwa kuba yujuje imyaka 17 atarengeje 27. Miss World izaba ku itariki 16 Ukuboza, aho Toni-Ann Singh umunyajamaica ufite ubwenegihugu bw’Amerika azambika ikamba uzamusimbura. Iri rushanwa rizaba ribaye ku nshuro ya 70. Uyu Toni-Ann ni umukobwa w’imyaka 25 akaba ari uwa kane uvuka muri Jamaica wegukanye iryo Kamba. Asanzwe ari umuhanzi akaba n’umunyamideri. Afite iri Kamba kuva ku ya 12 Ukuboza mu 2019. Yariherewe I London mu Bwongereza. Yakabaye yaratanze ikamba ariko Coronavirus yazambije ibintu ni we nyampinga umaranye igihe kirekire iryo Kamba. Imibare ya ZipRecruiter yerekana ko Miss World ku mwaka ahembwa $54,779. Ku isaha yinjiza $26. Ku kwezi akaba ahembwa $4564. Buri mukobwa wese uzi aka kayabo yahembwa mu gihe yakwegukana iryo Kamba yiteguye kuba yahamenera amaraso ariko ntabuzwe ayo mahirwe.

Reba uko umwaka wa 2019 ibirori byagenze