Kwibuka31: Ibyaranze itariki ya 08 Mata 1994

Mu gihe Abanyarwanda bari mu Cyumweru cy’Icyunamo n’iminsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, dore bimwe by'ingenzi byaranze itariki ya 08 Mata 1994, harimo ko Ingabo za FPR Inkotanyi zubuye imirwano mu bice birimo Byumba.

-Ingabo za FPR Inkotanyi zubuye imirwano mu duce twa Byumba na Ruhengeri kugira ngo zihagarike Jenoside yakorwaga.

- Maj.Gen. Paul Kagame wari Umugaba Mukuru w'Ingabo za FPR Inkotanyi yatangaje ko atangije intambara kuri Leta yarimo gukora Genoside.

- Abatutsi bahungiye mu ruganda rw'icyayi rwa Mata, kuri ubu ni mu karere ka Nyaruguru barishwe.

-Abatutsi bageragezaga guhungira mu cyahoze ari Zaire, kuri ubu ni DRC, Interahamwe zarabakusanyaga zikabica mu gace kitwa Rusura mu Murenge wa Bugeshi.

-Abatutsi bari bahungiye mu Ishuri rya St.Andre i Kigali Nyamirambo, ndetse n'abari bahungiye muri Kiliziya Gotolika ya Mutagatifu Karoli Lwanga barishwe.

- Abatutsi bari bahungiye ku musozi wa Nyawera muri Kayonza magingo aya, barishwe.

- Ubwicanyi bwibasiye Abatutsi bwatangiye muri Komini ya Rutsiro muri Perefegitura ya Kibuye.

- Kuva tariki ya 08, 14, 25 Mata 1994, Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi Gatolika ya Ruhuha barishwe.

- kuri iyi tariki, hishwe Abatutsi bagera ku 5000 bari bahungiye ku Rusengero rw'Abadivantiste rwa Cyambara muri Bigogwe.

- Hishwe kandi Abatutsi bari bahungiye mu bitaro bya Shyira muri Perefegitura ya Ruhengeri kuri ubu ni mu Karere ka Nyabihu.

Ildephonse NKUNDABANYANGA Entertainment and Political Journalist Tell: 0781711425/0738418531 Email: ildenkunda1998@gmail.com

 Apr 8, 2025 - 12:15